Ubumenyi rusange ku mushinga (8) :

Uburyo bwa gihanga bwo gukora isesengura mu micungire ifite intego kandi ireba kure:

Uburyo bushingiye kukureba ku kigo n'aho gikorera

Ubu ni uburyo bukoreshwa hagamijwe gusobanukirwa neza ubushobozi ikigo gifite byaba ibikoresho, abakozi, n'ibindi ndetse no kumenya neza aho ikigo gikorera mu rwego rw'amategeko, abandi bakora ibikorwa bimwe, ibiciro ku isoko kugira ngo hamenyekane neza niba intego ikigo kiyemeje gishobora kuyigeraho ndetse no kumenya niba ibikenewe byose (ibikororesho, ubushobozi, abakozi...) bihari.

Ingufu ikigo cyifitemo: zituma kigera ku musaruro/intego kiyemeje harimo amateka ikigo cyubatse, kuba ikigo gifite umutungo kihariye kandi kigengaho, n'ibindi.

Intege nke z'ikigo zatuma kitagera ku musaruro/intego nk'uko byateganijwe harimo abakozi benshi badatanga umusaruro, amateka mabi y'ikigo , imikoranire idahwitse cyangwa ya ntayo n'abaha ikigo ibyo gikenera, n'ibindi.

Amahirwe ahari ashobora koroshya kugera ku musaruro/intego wifuzwa harimo tekinoloji, isoko ryiyongereye cyangwa amategeko yorohereza imikorere y'ikigo.

Ibishobora kubangamira ikigo mu mugambi wo kugera ku musaruro wateganijwe harimo imihindukire mu byo abakiliya bifuza, kwiyongera ku ipiganwa ku isoko, amategeko, n'ibindi.

Iyo iri sesengura rirangiye, hagombwa kurebwa niba umusaruro uteganijwe uzagerwaho.

Ubuyobozi bw'ikigo bugomba gushyiraho ingamba zita ku ngufu ikigo gifite n'amahirwe ahari. Izi ngamba ariko zigomba no guteganya uburyo bwo koroshya ubukana bw'intege nke zihari n'ibishobora kubangamira ikigo.

Uburyo bwa PEST (Politics, Economy, Society, Technology)

Ubu buryo bwibanda kugusuzuma ibintu bishobora kugira ingaruka ku mikorere y'ikigo biturutse ku bandi harimo:

Ibijyanye na politiki: ubuyobozi bukomeye , uko abantu bakoresha amafaranga, imisoro, n'ibindi.

Ibijyanye n'ubukungu : ihindagurika ry'ibiciro, ikiguzi cy'inguzanyo, akazi gake, n'ibindi.

Ibijyanye n'umuco ndetse n'imibereho y'abantu : ubwiyongere bw'abaturage, uburezi , amafaranga abantu batunze cyangwa babona, n'ibindi.

Ibijyanye n'ihindagurika ry'ikoranabuhanga : ubumenyi bugenda bwiyongera uko abantu basimburana , ibicuruzwa cyangwa ibintu bishya biboneka kubera guhanga cyangwa kuvumbura udushya , ubusaze bw'ibintu, n'ibindi.

Aho ubu buryo bwa PEST butanndukaniye n'ubwa SWOT ni uko bwo bwibanda ku bintu biri ku rwego rwo hejuru cyangwa rw'igihugu bishobora kugira impinduka nziza cyangwa mbi ku musaruro w'ikigo, gusesengura impamvu zitera ihindagurika ry'isoko no kugena ikindi cyerekezo cya bizinesi biramutse bibaye ngombwa.